Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko gahunda yiswe “KUDWA KIBONDO” yatanze umusaruro ukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5.
Gahunda ya kundwa kibondo yatangijwe n’Ikigo Nderabuzima cya Sovu mu Murenge wa Huye mu karere ka Huye mu 2017.
Iyi gahunda ikomatanya izindi gahunda zirimo iy’igi ry’umwana, aho Abajyanama b’ubuzima batanga amafaranga 100, abakozi b’Ikigo Nderabuzima bagatanga amafaranga 200, abakozi b’Akagari n’Umurenge bagatanga amafaranga 300 buri kwezi yo kugurira amagi abana bari mu mirire mibi.
Hari kandi kubyara abana muri batisimu. Muri iyi gahunda buri muyobozi yemera gukurikirana umwana umwe cyangwa abarenze umwe bari mu mirire mibi, agafatanya n’ababyeyi gukurikirana umwana kugeza avuye mu icyo kibazo.
Umubyeyi wabyaye umwana muri batisimu agira igihe ajya kumusura mu rugo iwabo akaganira n’ababyeyi ku mpinduka ziri kugaragara ku mwana, n’icyakorwa kugira ngo umwana akomeze gukira.
Si ibyo gusa kuko harimo n’icyanya cy’ubuzima ahigirizwa ibijyanye no guhinga imboga n’indi myaka ifasha mu kurwanya imirire mibi, gukurikirana no kuvurira abana kwa muganga bari mu mirire mibi n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu, Sr. Uwanyirigira Solange, avuga ko muri “Kundwa Kibondo” batangiranye n’abana 64 bafite ibibazo, ariko uyu munsi hakaba hasigayemo umwana umwe.
Ati”Uko igihe cyashiraga niko bwasezereraga abana bakize, bakijijwe n’isuku, kubavura, kongerera amashereka nyina kuko nawe byasabaga ko tumuvura, kumugira inama no kuganira ku bibazo afite mu rugo bituma abana bajya mu mirire mibi”.
Sr. Uwanyirigira akomeza agira ati”Twafataga abana 10 tugendeye ku bushobozi, ariko uyu munsi dufite umwana umwe mu bitaro nawe uje haciye amezi atandatu ntawundi tubona”.
Umubyeyi w’uyu mwana uri kwitabwaho, avuga ko mu byumweru bibiri umwana amaze yitabwaho yavuye ko biro 8 agera ku biro 9.5, ndetse ko afite ingamba z’uko nataha azita ku mwana we agendeye kubyo yigishijwe birimo ngo gutegurira umwana indyo yuzuye, kugira ngo adasubira inyuma.
Ati”Naje mu Bitaro umwana ari mu mirire mibi, icyo ntabashaga kubona barakimuha ku buryo uko yaje ameze yatangiye gukira. Nimva aha nzamwitaho kugira ngo atazasubira mu mirire mibi kuko nigishijwe kumutegurira indyo yuzuye”.
N’abandi baje kwigira kuri aka gashya
Nyuma y’uko iyi gahunda itanze umusaruro mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu baturiye ikigo nderabuzima cya Sovu, yanakwirakwijwe mu bindi bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Huye, ndese n’utundi turere two mu ntara y’Amajyepfo tuza kwigira kuri aka gashya.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko gahunda ya Kundwa Kibondo yagize umusaruro ufatika ndetse ko izakomeza kuba igisubizo mu kurwanya imirire mibi n”igwingira, kuko ishingiye kubyo abaturage babona bitagombye ingengo y’imari nini.
Ati”Ni udushya tudashinjiye ku ngengo y’imari ahubwo dushingiye ku bisubizo by’aho abantu bari. Iyo agashya gashingiye ku bisubizo biri aho abaturage bari bitanga ikizere ko iyo ingengo y’imari yahagarara, bitanga ikizere ko ako gashya kakomeza kubaho”.
Mu Karere ka Huye, umwaka wa 2024 warangiye igipimo cy’igwingira kigeze kuri 16%, kivuye kuri 27% cyariho muri 2021. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko bufite intego ko uyu mwaka uzarangira igipimo kigeze kuri 15%.
Gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2 igaragaza ko igwingira rizava kuri 33% rikagera kuri 15% muri 2029.


