Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, buvuga ko hari abantu basigaye batinya gukora ibyaha kuko bazi ko ibimenyetso bizapimwa bagafatwa.
U Rwanda rwahisemo kuba igicumbi cy’ubutabera, ikaba impamvu runatanga ubushobozi kugira ngo haboneke ibikenwe mu kuzuza inshingano z’ikigo cya RFI.
Mu myaka hafi 6 ishize, Raporo zirenga ibihumbi 100 z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga zimaze kwifashishwa mu butabera nk’ikimenyetso kidashikanwaho.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, avuga ko uretse gutanga ibimemyetso bishingiye ku bumemyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, byanatumye abantu batinya gukora ibyaha.
Ati”Tugitangira twabonaga inyandiko mpimbano nyinshyi ariko ubu zigenda zigabanuka. Amafaranga y’amakorano aragenda agabanuka, ntabwo abantu bapfa kuyakora”.
Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, akomeza agira ati”Nubwo dufite Raboratwari ipima ibimenyesto, ni n’uburyo bwo gutuma abantu batinya icyaha.
Uyu muyobozi, agaragaza zimwe mu mashini iki kigo gifite zipima ibintu bitandukanye, akavuga ko uwakora icyaha wese hari ibiryo bwo kumutahura.
RFI ivuga ko ikomeje ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kumenya servise itanga, bityo bakabyaza umusaro igihugu kiba cyarashyize mu bibafasha.







Tanga igitekerezo